Ongera ibikorwa byiza mu mezi matagatifu

Dushimire Allah ko mu bihe yaduhaye mu mwaka harimo ibihe bitandukanye bidufasha kwiyegereza Umuremyi wacu cyane. Muri ibyo bihe harimo amezi ane (4) matagatifu: 

”Mu by’ukuri umubare w’amezi kwa ALLAH ni amezi cumi n’abiri (12) mu gitabo cya ALLAH ubwo Yaremaga ibirere n’isi. Muri yo hari ane matagatifu. Iryo niryo dini rigororotse ntimukajye muyihuguzamo…” Surat At Taubah (Kwicuza) 9:36

Ayo mezi ni akurikira:

  1. Dhul Qa’dah
  2. Dhul Hijjah
  3. Muharram
  4. Rajab

Abasilamu bakoresha ibi bihe kugirango bagandukire Umuremyi wabo kandi bikaba nk’andi mahirwe nyuma y’ukwezi kwa Ramadhan mu gukora ibyiza byinshi.

Iyo twinjiye muri aya mezi nibyiza cyane gukora ibikorwa birimo:

  • Gukora amasengesho atanu
  • Gusoma Qoran buri gihe
  • Gusiba iminsi y’imigereka
  • Gukora no gushyira mu bikorwa imigenzo y’intumwa Muhammad (s.a.w)
  • Gutanga SADAQA

UBURYO BIKORWAMO

Kugirango bikorohere utibagirwa gutanga SADAKA yawe ya buri munsi. Twarakorohereje! Kora ibi bikurikira:

  1. Jya kuri paje yacu yaho batangira
  2. Hitamo DAILY SADAQA
  3. Hitamo aho ushaka gutanga
  4. Injiza umubare wayo ushaka gutanga
  5. Injiza umubare w’iminsi bimara
  6. Kanda buto ibyemeza
  7. Uzuza numero za karita ya banki ukoresha n’ibindi bisabwa

Ugize ikibazo twandikire aho munsi wohereze ubutumwa tugufashe.

TUBAZE, TWANDIKIRE Uciye hano. Biratugeraho!

    Amazina*

    Emeli yawe*

    Impamvu

    Ubutumwa bwawe

    Umugereka

    One thought on “Ongera ibikorwa byiza mu mezi matagatifu

    1. Swaleh Habyarimana says:

      Assalamu alaikum wa Rahmatullahi wa Barakatuh, My name is Habyarimana Swaleh, I New Muslim Introduced Islam deen after 2years . I was Catholic Christian. Now I am Volunteer Imam of Masjid in Bugesera District of Rwanda.

      I want your Support of to reability Our Masjid, to buy hijabu of New Muslims ( Female)…. Tel Whatsapp: +250783562802

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *