eDarsa-Uburere bw'abana muri Islamu-v1
previous arrow
next arrow
Shadow

Gahunda ya Mituweli

Iyi gahunda ngarukamwaka igamije gutanga ubufasha ku bantu 2000 kubona mituweli uyu mwaka. Ubu buryo butumwa twizera ko nibura abatishoboye babona ubuvuzi bw’ibanze bakeneye. Turakwibutsa ko iyi gahunda isaba amadorali atanu (5$) gusa ukaba ufashije umuntu igihe kingana n’umwaka wose. Iyi gahunda izatwara Frw 3000 000. Menya birambuye iyi gahunda.

Ibyagezweho guhera muri 2012

  • Abarenga 9 500 barihiwe mituweli

  • Abakene 539 barihiwe muri 2025

  • Ubu bufasha mu by’ubuzima bikorwa guhera 2012

Buri Mituweli imwe ni ubufasha bw’umwaka wose ku muntu umwe.

Zakati Maal izahura ubukungu bw'abatishoboye

Ibikorwa bya Zakat Maal byatangijwe muri 2022, byatumye hari inkunga yatangiye kugera kubayigenewe mu Rwanda no mu Burundi. Ibyo bikorwa byarakomeje muri 2024 mu Rwanda no muri 2025 mu burundi.

Amafunguro ku bashonje

 

Iyi gahunda igamije gutanga ubufasha bwihuse buhabwa imiryango idafite icyo gufungura kubera impamvu zitandukanye z’ubuzima zituma batabasha kubona amafunguro.

Iyi gahunda ishoboka kubera ubwitange bw’abantu batandukanye nkawe!

Inzara iraryana natwe twibuke abashonje nibura dufashe abo dushoboye.

Gahunda y’uburezi

Iyi gahunda igamije guhugura abantu mu buryo butandukanye kugirango batere imbere haba mu bumenyingiro cyangwa ubundi bumenyi ubwo aribwo bwose harimo Iyobokamana kugirango babashe kugira ubuzima bwiza.

Umuryango Ihuriro ry’inkunga  watangiye utanga inguzanyo ku banyeshuri bifuza kwiga imyuga ibategura kujya ku soko ry’ umurimo vuba bityo bagatangira kwibeshaho .

Ubundi buryo bukoreshwa ni ugutanga amahugurwa aciye ku murongo wa Interineti (eDarsa) bityo bikongera ubumenyi butandukanye.

Imibare ku gahunda y’uburezi

  • kuva  2011 hakozwe umushinga watanze inguzanyo, ku banyeshuri bigaga mucyahoze ari Kaminuza y’ u Rwanda (NUR).
  • Muri 2016 no 2017  hishyuriwe inguzanyo  banyeshuri  5 biga imyuga itadukanye mu Rwanda, bamwe baka bamaze kurangiza.

Gahunda yo gutanga Zakat fitri

Buri mwaka Umuryango  Ihuriro ry’Inkunga, rikusanya  amaturo (zakatul-fitr), ayo maturo akaba atangwa n’abanyamuryango b’abasilamu  batuye ku mubihugu nka Amerika ,Canada, Ubwongereza , Ububiligi, Finilande n’ubufaransa. Iyi gahunda yeguriwe amajamaat atandukanye mu mahanga akayohereza aho yifuza.

Imibare kuri Zakati fitiri

  • Iki gikorwa cyatangijwe mu mwaka wa 2010, gikomeza mu myaka ya 2011, 2012, 2013 aho twakusanyije inkunga zakat fitri igatangwa mu Rwanda.
  • kuva 2014 kugeza  2019 twabashije gukusanya no gutanga Zakat fitri mu Rwanda no mu  Burundi.