TUMENYE UMURYANGO IHURIRO RY'INKUNGA (UNITED FOR ASSISTANCE)
Abo Turibo
United for Assistance (IHURIRO ry’INKUNGA) ni umuryango udaharanira inyungu watangijwe n’abantu batuye ku mpande zose z’isi kugira ngo bitabe intabaza y’ubufasha bw’abavandimwe bacu bakeneye ubufasha baba mu Rwanda, mu Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Uganda, Tanzaniya, Kenya na Canada. Gutabaza kwaguye mumatwi yimpuhwe maze United for Assistance irashingwa. Ihuriro ry’Inkunga ryawashinzwe hashingiwe ku kwita kubacu baho duturuka (bo muri ibyo bihugu) ku ruhande rumwe no ku rundi ruhande hashingiwe ku kurandura ubukene binyuze mu guha imbaraga (inkunga) iyo miryango. United for Assistance itanga inkuga mu burezi, guteza imbere ubumenyi, n’ibikorwa byinjiza amafaranga. Intego yibanze ya United for Assistance ni ukurandura ubuken mu miryango ituye muri Afrika y’uburasirazuba bwo hagati.
Ibirango byacu
Legal
Turi umuryango utegamiye kuri Leta wanditswe muri Canada kuva 2011. Amazina yacu yemewe ni United for Assistance (Mucyongereza), Unis pour Assistance (Mugifaransa), na Ihuriro ry’Inkunga (Kinyarwanda).
Inshingano Zacu
The mission (purpose) of United for Assistance is:
- Relieve poverty in Central and East African countries by providing food and other basic necessities of life to individuals and families in need;
- Advance education in Central and East African countries by providing interest-free loans to students in need who are pursuing vocational secondary studies;
- Promote health in Central and East African countries by paying fees for health care coverage for individuals and families in need.
Intego Zacu
- Gushishikariza no gufasha abanyamuryango gufasha abo basize inyuma.
- Gukorana n’imiryango n’abantu bumva ubwiza bw’ibikorwa bihuye n’intego z’Ihuriro ry’Inkunga (United for Assistance) yo gufasha abatishoboye.
- Guha inama z’uburyo bwo kurwanya ubukenekarande abafatanyabikorwa.
Indangagaciro Zacu
Indangagaciro shingiro zacu ni:
- Kwizera Imana
- Ubunyangamugayo
- Gukorera mu mucyo
- Guhuriza hamwe
- Ubugiraneza
Ikipe Yacu

- Mussa Gael Nyangezi, Perezida
- Issa Nzoyihera, Uwungirije Perezida
- Issa Kamangaza, Umunyamabanga
- Saidi Habimana, Umubitsi
- AbdulAziz Mirenge, Umuyobozi
- Aboubacar Habakurama, Umuyobozi
- Ally Bakera, Umuyobozi
- Ishak Habimana, Umuyobozi
- Linda Khariat, Umuyobozi
- Asumani Serugendo, Umugenzuzi
- Dauda Ndemeye, Umugenzuzi
- Hayiba Umutoniwabo, Umugenzuzi