Politiki y'imbuga nkoranyambaga Zacu
Mu rwego rwo gufasha abakurikirana imbuga zacu, Ihuriro ry’inkunga (United for Assistance), yashizeho umurongo ngenderwaho, kugirango tubashe kuganira, duhane ibitekerezo n’inama zubaka kandi biciye mu mucyo ndetse no kubaha buri muntu.
Aya mabwiriza azajya ahora avugurwa kugirango ajyane n’igihe kandi anafunge icyuho cyagaragaraye. Aya mabwiriza kandi azagendera ku inshingano zacu, Intego zacu n’indangagaciro zacu.
Iyo atubahirijwe
Ni inshingano za buri muntu wese ukoresha imbuga zacu kubahiriza no kwitwararika ku murongo wagenwe. Iyo udakurikije umurongo wagenwe, Ihuriro ry’Inkunga (United for Assistance) ifite umwihariko wo GUSIBA, KUGUHAGARIKA cyangwa KUKWIRUKANA ku mbuga zayo. Ufite ikibazo ushobora kubicisha ku mirongo yagenwe aha.
Amabwiriza ngenderwaho
- Banza wibaze kubyo ugiye kohereza: Ese ibi ningombwa? Ese iki nigihe cyiza cyo gushyiraho ubu butumwa cyangwa amakuru?
- Ntabwo gukora ibikorwa bisaba imfashanyo ku mbuga zacu utabyemerewe. Bicishe ku bayobozi b’imbuga aribo batanga ubwo buvugizi;
- Nta gucishaho ubutumwa mu mashusho, mu majwi cyangwa mu nyandiko biremereye birengeje 1 Mb utabiherewe uruhusa. Koresha umurongo (link);
- Nta gucishaho amakuru utagenzuye. Bibaye ko usaba ubufasha mu kugenzura ayo makuru, byandikeho ako kanya usaba ubufasha bwo kugenzura amakuru;
- Nta mvugo zisesereza cyangwa zirimo ibitutsi byemewe;
- Ntibyemwe kungikanya amasomo menshi ku munsi umwe. Uhereza isomo RIMWE rirahagije ku munsi. Kurivugaho mu nyandiko byakorwa kugirango abantu barushe gusobanukirwa neza cyangwa gusobanuza;
- Kubera ko izi mbuga zihuriweho n’abantu baturuka mu bihugu bitandukanye, birabujijwe gukoreraho ibikorwa bya Politiki yamamaza umuntu wo mu gihugu runaka.
- Ubukangurambaga buremewe mu gihe ari ukumenyesha akarengane, gusaba ubuvugizi ku burenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubusilamu.
- Ni byiza kubona ikosa mugenzi wawe yanditse, ugaca mu gikari ukabimubwira wenyine akaba ariwe uza kurikosora.