
Ibihe bya Koronavirus COVID-19
Assalam alayikum warahamatullah wabarakatuh (Amahoro y’Imana abane namwe)
Twizere ko iyi nyandiko ibasanze muri amahoro kandi mugifite n’ikizere cyo kubaho!
Turangirango tubashe kuganira muri ibi bihe dukoresheje uru ubuga rwa United for Assistance (IHURIRO RY’INKUNGA), kugirango tubashe kungurana inama ndetse tubashe no guhana amasomo bitewe n’ibihe byacu turimo bitewe n’iki cyorezo cya Koronavirus.
Birashoboka ko hari abafite ubwoba, ababona ko ari umukino w’abagambanyi, ibihano by’Imana, inyigisho z’Imana cyangwa se ibihe by’imperuka n’ibindi. Muri make hari byishi umuntu yabivugaho. Gusa turagirango dutekerereze mu murongo w’abantu bemera Imana kandi bafite ibitekerezo bizima byubakana!
Munyandiko zacu zizakomeza kubushobozi bw’Imana, turifuzako mwakwiyandikisha mukeresheje konti zanyu za Facebook na Google kugirango biboroherehe kwinjira muri uru rubuga ndetse munabashe gusubiza cyangwa gutanga ibitekerezo byanyu kunyandiko.
DUFASHE GUKOSORA INYANDIKO
Uramutse ubonye inyandiko idasobanutse, dufashe utwandikire ukoresheje site yacu kuri Web uciye aha
Gukoresha imirongo yacu y'ibiganiro
United for Assistance izakorana naza Jamaat kugirango zikomeze gukomeza ibiterane ariko hakoreshejwe umurongo wa Internet. Ubaye uri umuyobozi wa Jamaat dusanzwe dukorana nazo cyangwa indi iyo ariyo yose, twandikire uciye aha kugirango tubashe kukubikira itariki n’umwanya.
Inama n'ingamba muri ibi bihe
Dore bimwe rero dutekereza ko bishobora kuba inama cyangwa ingamba nziza:
1. KORA IBAADA: Gukora amasengesho ku gihe kandi ugakora ubusabe (Duwa). Wibuke no guha impano y’ibanga mu busabe usabira abandi.
2. KURIKIZA AMABWIRIZA: Ningombwa ko wumva ko gushyira ubuzima bwawe cyangwa ubwabandi mu kaga ari icyaha gihanirwa n’amategeko y’ibihugu byinshi. Umusanzu wawe urakenewe wubahiriza amabwiriza yaho utuye.
3. IRINDE KWIHEBA: bitewe n’aho abantu bari, hari aho abantu batabasha gukoresha inema bari bafite mbere zirimo gusengera hamwe, guhura, gusabana ndetse no gushyingura ababo. Fata akanya rero urebe uko wagira ibintu bituma unaseka nibura ku munsi kuko bifasha.
4. KORA IMYITOZO NGORORAMUBIRI: Fata igihe buri munsi urebe nibura ko wabasha gusohoka hanze uhindure umwuka wo munzu (mu gihe bigishoboka bitewe naho uri) kuko birakenewe kugirango wirinde stresse cyangwa ingaruka wagira mu mitekerereze bitewe no kuguma hamwe.
5. KURYA NEZA: Aho bishoboka irinde kurya ibintu bishobora guteza umubiri wawe ikibazo. Iki gihe ushobora kugikoresha neza uhindura imirire yawe kandi uzigama kuko dushobora kumara igihe kirekire muri ibi bibazo.
6. KORA GAHUNDA Y’ABANA: Abantu bafite abana cyane cyane mu bihugu by’uburayi na Amerika bafite ubuzima bwihariye kuko batabona aho abana bakinira. Ndetse ubu abenshi amashuri yafunze. Fata akanya ubatoze imirimo y’amaboko (aho bishoboka), bigishe nibura gusoma (korani ndetse n’ibindi bishoboka), barinde kwirirwa imbere ya televiziyo gusa.
7. IRINDE GUKWIRAKWIZA IBIHUHA: Uyu ni umutego benshi turi kugwamo! Iki gihe amakuru agenda vuba, ndetse biranashoka ko wizera ko ari inama nziza kuko akenshi ababyandika nabo ni abahanga. Fata umurongo w’Ibigo bizwi byizewe ariho ukura amakuru. Ndetse unihanangirize umuntu ukohereza inkuru z’ibihuha. Narengera ushobora no kumubwira ko umukura mu rubuga cyangwa mu rutonde rw’abantu bakoherereza ubutumwa; byatuma abitekerezaho!
Ibindi wakwitaho
FATA IGIHE CYO GUKORA ICYO UTABONEYE IGIHE: Abantu benshi bafite ikibazo cyo kubona umwanya bitewe n’ubuzima babamo. Ariko ubu abenshi byinshi bizahagarara. Ni byiza rero gukoresha igihe neza igihe cyose ubishoboye. Ibuka kuba wakwiga cyangwa wakwigisha bandi ukoresheje Internet (aho bishoboka).
GUTANGA: Ibuka ko bimwe bikwiye kwitabwaho ari ugufasha abatishoboye kuko nibyo byerekana uruhare rwawe mu gukemura ibibazo bimwe biri ku isi. Ikindi ni uko biguha gutuza kuko wumva ko nawe hari icyo wakemuye mu mbaraga zawe. Ntabwo twakwibagirwa kubabwira ko ari ukwizigamira ejo mu bundi buzima mu gihe mubikoze kubera Imana. Koresha iyi nema utarayamburwa nayo!